Tumgik
Photo
Tumblr media
Kuwa 25 Gashyantare 2022 "Mwana muto, ntuzabe imbata y' idini, uzatinye unubahe Imana, uyikorere nta buryarya. Ntuzabe nka bamwe bashwana, bagatongana bakanarwana, bakarenga bakanicana, bapfa kutumvikana, kuburyo basenga, Imana imwe basenga." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaY-HcoAmMt/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 24 Gashyantare 2022 "Mwana muto, uru rugendo urimo rwuzuyemo ibyishimo n' umubabaro, ibyiza n' ibibi, ibyoroshye n' ibikomeye, ahazamuka n' ahamanuka. Nugera mu mayobera, ukumva amajwi abiri akuyobora, uzatege amatwi neza, wumve irivuga gahoro, rikubwira ibisa n' ibigoranye, bigusaba kwihangana mu gihe runaka, wenda utanabona impinduka aho za turuka. Kuko uzaba uremerewe, ariko iyo ntambwe nuyirenga, uzishima unezerwe." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaWOhofNRiM/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 23 Gashyantare 2022 "Mwana muto, mu buto ntuzabe gito, nukura uzabe imfura, uzabe inshuti y' ukuri. Uzabaho Isi ikwikoreye, igihe kigere igukurure, nukura igusabe kuyishyura, ikumvishe uko iremera. Uzayitegure, witoze kubyuka kare, uhige kandi uhigure." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaUDSpGA1d_/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 19 Gashyantare 2022 "Uzakunde buri wese, uzagire neza utarobanura, utareba uzakwishyura, nugambanirwa ntibizaguhindure, nuhemukirwa ntuzihorere, nibakwanga ntuzabishyure." Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaRFtmotCvj/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 20 Gashyantare 2022 "Turi umwe tunajya hamwe, nuhura n’ unaniwe uzamukomeze mukomeze, uwikoreye aramerewe uzamutwaze umuruhure, ushonje uzamugaburire." -Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaRExkwtGw6/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 21 Gashyantare 2022 "Muri uru rugendo rw' ubuzima, hari aho tubasha kunyaruka, aho dusabwa gusimbuka, naho tugenda tunyerera. Nusitara uzakomere, nugwa uzabyuke, nutsikira uzacumbagire, nuruha ntuzarekere, uzicare maze uruhuke, ariko wibuke gukomeza." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaRDtLMta7I/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 22 Gashyantare 2022 "Urugamba rwo guhangana n' inda ziterwa abana, rukomeye nk' urwiterambere ry' Afurika. Urw' indwara, intambara, n' inzara bidashira. Kuko benshi mu bakabirinze, aribo bahindukira bakabitera. Bahora mu manama adashira, bakaganira bakanzura, bagasangira bagafotorwa, ariko imyanzuro yajya gushyirwa mu bikorwa, bakayikoma mu nkokora, bakazongera bagaterana, bibaza icyo bakora nyamara aribo Gitera." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaRCd45NCe3/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 17 Gashyantare 2022 "Ubuzima ni urugamba, tudahitamo uko turushoza, ariko tugahitamo uko tururwana. Ntago duhitamo aho turushoreza ariko twahitamo aho tururwanira. Ntago duhitamo abo turushozanya ariko twahitamo abo tururwanana. Ntago duhitamo abarutuzanaho n' ibikoresho duheraho, ariko twahitamo abo turuzanaho n' ibyo baheraho." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaEUousNPp4/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 16 Gashyantare 2022 "Ubuzima ni ikiraro Kireshya nk' igihe tumara Tukambutswa n’ ibyo dukora. Uko tugenda bishingira Kubyo twizera mu mitima N' amahitamo duhitamo" - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CaBorqANHoN/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 15 Gashyantare 2022 "Twimitse ubufatanye Tukirinda amahane Ikibi twakizahaza Icyiza kikaganza Wa mugani wa Ganza." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZ_tvlJAorp/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 14 Gashyantare 2022 "Aya mazu tubamo, ntacyo tuyariramo, ni nka rwa rushyako, rumeze nk' uburoko. Ni nka bamwe bashakana, bakabana baryana, bahora bashwana, cyangwa batararana." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZ8eupFtl50/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
"Being passionate, unrealistic, confident, and consistent have helped me to do very much with very little.. Being realistic kills dreams. It scares and limits you to push your limits and stops you from unveiling and liberating your potential which blocks your impact and happiness, and keeps you far from living the life you were created to live." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZ8eD_8N6r7/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 13 Gashyantare 2022 "Aya mazu tubamo Ntacyo tuyariramo Ni nka bya bisuguti Binini mu mubyimba Bihenda nta kirimo Ikinini ari igikarito Kikongerera umwanda Ibiribwa ari urusenda" - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZ56OBZtNZF/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 12 Gashyantare 2022 "Aya mazu twubaka, y' ibyumba bitabarika, akenshi dushaka, kubarwa mu bubaka, imiturirwa mu murwa, dufite abana mbarwa, bimwe mu byumba tugira, bitajya bigerwamo, ntanikibibamo, ni nk' abasore b' ubu, barambagiza uru ruhu, indeshyo n' imiterere. Nyuma bidatinze, bamaze kubana, banabonye abana, uwo bashatse bakunze, bakaba baramwanze, ngo ntagiteye neza, nka cyera barambagiza, bagatangira kwicuza, akaba ari we babiziza." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZ3LA0PKrHg/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 11 Gashyantare 2022 "Aya mazu tubamo, ntacyo tuyariramo, ni nka bamwe mu bakobwa, bemera gukobwa, n' abo badakunda, bakunze ibyo batunze. Basize abo bakunda, bamara kugenda, bakabaho batariho, imitima itishima, ubuzima bukijima." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZ0tq4Pt6Yo/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 10 Gashyantare 2022 "Aya mazu tubamo, ntacyo tuyariramo, ni nk' imyenda myiza, twambara tukagenda, mu mifuka ntakigenda, nta n’ ubuzima buzima. Aya mazu twubaka, y' ibyumba bitabarika, ni nko kugura imodoka, utagira aho uyiparika, cyangwa gushora mu bukwe, ugasigara uburara" - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZyQFQht1Nb/?utm_medium=tumblr
0 notes
Photo
Tumblr media
Kuwa 9 Gashyantare 2022 "Ibikomere ugira jya ubyandika, umubabaro ugira jya uwibuka, icyo gikombe numara kucyambuka, ubutwari wacyambukanye, buzabera icyambu abandi batandukanye, bazaba bambuka, bubere n' icyomoro abazaba bakomereka." - Ganza K. Bertin https://www.instagram.com/p/CZvm7UytUY9/?utm_medium=tumblr
0 notes